Banner Home-Top

SABINE: Umusogongero

SABINE: Umusogongero

Sibine Yari umwari mwiza utamwaye, yari umwiza w’icyeza, yari umuteramuneza, guhuza imboni nawe byavuburaga ibineza neza, ineza ye ntawe utarigeze ayifuza. Abirarira ngo bakunde bamurongore bo bari benshi ndetse bakaza bikoreye byinshi ariko disi abo akabahunga kuko atakundaga abamuhonga ngo bamuhe ibyo umutima n’ untekerezo ze byifuzaga.

Yari atuje atamirije ituze….ateta ate? yateraga gutona no gutohagira kuwamuteraga imboni, yatuzaga imitima ituuta igitutu, igaturiza mu bituza bakagira umuneza koko yari mwiza, ariko se yavukiye nde?

Yasusaga n’ isimbi ry’ iburasirazuba bw’ isi, yasesaga inseko isenya isura isonga, rudasumbwa utarigeze ibiganza bisusumira, ahubwo bigaba amaliza, uwakuze atyo akwiye nde?

Shenge yashungerwaga n’ abishoboye akabishima, abashonje n’abashumba, baza kubashiha ntabibashe, ahubwo akabashimisha, akabaha ishimwe abona inyana zirisha, ati nimwe burya nkesha gucunda! Yavukiye nde se ubu koko?

Ugira uti se nubwo yari muto yari gito? nabera nabonye uwishimira bose nta mitoma akamufungurira umutima nta by’ ikinyoma, maze abamusanze bagahindukira batama impumuro y’ ineza agabira abahogojwe n’ amarira atemba ajya mu nda!

Ese akwiye nde ko numva akwiye bose? azahitamo nde se ko mbona asasira impuhwe abamusanze bose?
Ese ni wawundi babandi bita ugira ubutiza urugi? Oya oya nta rugi atiza kuko ntiyatiza uwo utazi, oya nuko disi atazi gusubiza inyuma abaza bamugana kuko azirikana ko hari amagana yabuze abagana, agapfa kugana aho atari azi ko azaganya.

Akwiye nde? Niwe, niwe watumye menya igikwiye, niwe wateye intekerezo gusubira inyuma nkireba nkongera kwibaza koko niba ankwiye, yanyibukije inzira naciye, anyibutsa ko nitwaaa…..Nitwa Ryan, Ndi umusore w’ imyaka 26, ntuye mu mugi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, bijya gutangira hari umunsi umwe ari kuwa gatandatu mu masaha ya saa munani z’ ijoro, nshiguka numva telephone yanjye irasonnye ndikanga cyane!

Namwe murabyumva natangiye kwibaza umuntu umpamagaye ayo masaha, ntangira gutekereza ko igikuba gicitse.

Nafashe telephone ndebye nimero nsanga ntayo nzi, ngiye gukanda yes ngo nitabe ihita ivaho, ako kanya numvise umuntu ukomanze cyane, yari Johnson umusore twabanaga wari utashye avuye mu kabari.

Johnson-“Ryan! Ryan! Kingura umusaza! Hhhhh! Kingura kabisa nje kuryama nako kubyuka wangu! Hhhhhh!”
Nahise ntangira kwivugisha.

Njyewe-“Aaaa! Uyu muswa nawe arandambiye, buri gihe ni ugutaha amajorooo, ewana, ni ubwa mbere n’ ubwa nyuma ambyukije, ubutaha azajye ararayo kabisa

Nakwivumbura nagira nta kindi nari gukora, narabyutse ndakingura, Johnson agize ngo yinjire yateye intambwe agiye kugwirirana ndamuramira, mwaka icupa ry’ inzoga nini yari afite, ako kanya mu kureba neza nabonye umuntu inyuma ye,

Mu kwitegereza nabonye umukobwa wari wambaye agakanzu keza gato, afite n’ isakoshi mu ntoki ndikanga,
Johnson-“Dore wa murezi ndak…Ko witegereza umugore wanjye bite? Wamukunze se? Hhhhh! Chr! Injira hano niho mba, kalibu rwose undyohereze, ewana iri joro ni Bae! Ntabwo nasinze ariko!”

Johnson yahise afata ukuboko wa mukobwa aradandabirana agiye kugwa nanone wa mukobwa aramuramira, ndamufasha turamurandata twinjira mu nzu, tumwicaza mu ntebe,

Johson-“Ryan! Uri umusaza buriya ndakwemera! uzi ko wagira ngo wakoze ubuzamu, igihe ntahiye cyose nsanga uri maso, nako ukanuye, ariko se ubundi wabona ibitotsi gute utasomye kamwe, tubiri cyangwa dutandatu ngo ucyure n’ inkumi nziza nkiyi? Hhhhh! ubundi mu cyubahiro tubagomba tubita Amadage! Wowe uri Idage! Ko utamuseka Cherie?”

Nongeye kwitegereza wa mukobwa wari uzanye na Johnson ayo masaha, ntiyasetse ahubwo nakomeje kumureba mbona afite ubwoba bwinshi, yari ameze nk’ umuntu udasanzwe agenda amajoro, narebye gutukira…..nako ku ba Djama iyo babana murabizi iyo umwe akoze dega, ibara nako amakosa, nta gutukana mu bandi ahubwo uramucyebura ngo ubutaha ajye agira aho agarukira, naramwihoreye njya mu cyumba cyanjye ngo ndyame ariko biranga.

Hashize akanya ndahaguruka nsubira muri salon, natunguwe no gusanga Johnson yasinziriye mu ntebe wa mukobwa amwicaye iruhande, ari gutitira kubera imbeho…………..

Bakunzi b’inkuru ndende, uyu ni umusogongero w’inkuru nshya “Sabine”

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho