Ineza Family “ Suura Umwana muganire “

Ineza Family “ Suura Umwana muganire “

Nyuma y’ibikorwa binyuranye byo gusura abarwayi mu bitaro ndetse no gutanga ihumure mu muryango mugari , Ineza Family ikaba igarutse mugikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti “ Suura Umwana muganire “

Ubusanzwe Ineza Family yita kubikorwa byo gurura abarwayi kwa muganga muri gahunda igira yitwa “ Humuriza abantu banjye ubahumurize niko Imana yanyu ivuga “ Yesaya 40 : 1 “

Iki gikorwa cyateguwe nyuma yaho Ineza Family imaze kugenda isura abarwayi mubitaro ndetse nyuma yaho abayirimo biyemeza guhaguruka bagatoza abakiri bato kurangwa n’urukundo ndetse no kugira neza muri byose ni gahunda Ineza Family yatekereje ko izafasha mugihe cyose abagize Ineza Family baba batagishobora gukora ibikorwa nkibi bazaba bizeye neza ko bateguye abazakomeza gutanga ihumure mu muryango, akaba ari muri urwo rwego kuwa 13/07/2019

Ineza Family izerekeza mu kigo cy’ishuli GS NYINAWAJAMBO, aho impande zombi yaba ubuyobozi bw’ishuli ndetse n’abagize Ineza Family zikomeje imyiteguro kuri iki gikorwa , Mugusura iki kigo cy’ishuli Ineza Family ikaba izifatanya n’urubyiruko rurererrwa murugo rwa Nyinawajambo ndetse n’inshuti zabo, nkuko byagarutsweho ko intego yuru ruzinduko kuri Ineza Family ari ukurushaho gutoza urubyiruko ibikorwa byiza byubaka igihugu aho

bazakora umuganda rusange, hagatangwa ibiganiro kubuzima bw’imyororokere , kwirinda Inda zitateganyijwe ndetse banaganirizwe ku kwirinda ibiyobwengere nk’urubyiruko zo mbaraga z’umuryango n’igihugu nyuma yibyo biganiro byombi Ineza Family izifatanya n’urwo rubyiruko mugice cy’imikino ndetse n’imyidagaduro rusange.

Niba wifuza gutanga igitekerezo cg inama kubikorwa Ineza Family igenda ikora, Bandikire kuri email :  family12@gmail.com  Cy Ubahamagare kuri Telephone zigendanwa  : 078 745 765 / 0781 167 100

BIMWE MUBIKORWA BYARANZE INEZA FAMILY MUMAFOTO

Ineza Family “ Suura Umwana muganire “

  

Ineza Family “ Suura Umwana muganire “

  

Ineza Family “ Suura Umwana muganire “

  

Ineza Family “ Suura Umwana muganire “

  

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho